Tariki ya 1/07 ni umunsi mukuru ngarukira mwaka, umunsi abanyarwanda twizihizaho umunsi mukuru w’ubwigenge bw’Igihugu cyacu, umunsi abanyarwanda basezereye ku mugaragaro mu birori, ingoma ebyiri zari zarabatsikamiye: iya Cyami n’iya gikoloni. Ku itariki ya 28/01/1961 ni bwo u Rwanda rwavuye mu butegetsi bwari bushingiye ku ngoma ya Cyami rwari rumazemo imyaka irenga magana ane , […]