Iyi nyandiko nifuje kuyigeza by’umwihariko ku banyarwanda dusangiye igihugu n’ubwoko n’abo twigeze gusangira umurongo wa politiki tukibana mu muryango wa FPR Inkotanyi, ariko cyane cyane babandi dufatanya agahinda ko kwibuka abacu hagati ya mata na nyakanga buri mwaka bakunze kungezaho ibyiyumviro byabo ku bitekerezo ntangariza abanyarwanda. Banenga umurongo wa politiki mushya nahisemo kugaragarizamo ibyo ntekereza, […]