Iyo nitegereje abantu, imibereho n’imigenzo yabo ya buri munsi, nsanga hari ibintu byinshi bagiye bahuriraho kabone nubwo ntawakwirengagiza ko hari na byinshi badahuriyeho, ariko uko kudahuza (la diversité sociale et morale) bikaba nabyo byafatwa nk’inyungu ku babifite bakanabiha agaciro bigomba. Tugendeye kuri iryo sanisha hagati y’amasano, imiziririso, imigenzo n’umuco, hari byinshi duhuje, wareba noneho n’ibibazo […]